private sector federation

11
Private Sector Federation PRIVATE SECTOR FEDERATION IVUGURURWA RY’AMATEGEKO HAGAMIJWE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI MU BUHINZI N’UBWOROZI CHAMBER OF RWANDA FARMERS

Upload: andie

Post on 06-Feb-2016

47 views

Category:

Documents


0 download

DESCRIPTION

PRIVATE SECTOR FEDERATION. IVUGURURWA RY’AMATEGEKO HAGAMIJWE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI MU BUHINZI N’UBWOROZI. CHAMBER OF RWANDA FARMERS. INTANGIRIRO. UBUHINZI N’UBWOROZI NI INKINGI Y’UBUKUNGU BW’U RWANDA: Kwihaza mu biribwa n’ibinyobwa Guha inganda ibyangombwa by’ibanze (raw materials) - PowerPoint PPT Presentation

TRANSCRIPT

Page 1: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

PRIVATE SECTOR FEDERATION

IVUGURURWA RY’AMATEGEKO HAGAMIJWE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI MU BUHINZI N’UBWOROZI

CHAMBER OF RWANDA FARMERS

Page 2: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

INTANGIRIRO

UBUHINZI N’UBWOROZI NI INKINGI Y’UBUKUNGU BW’U RWANDA:

Kwihaza mu biribwa n’ibinyobwa Guha inganda ibyangombwa by’ibanze (raw materials) Guha abaturage benshi akazi

UBUHINZI N’UBWOROZI BUGIRA URUHARE MU MUSARURO RUSANGE W’IGIHUGU:

Muri 2012, Ubuhinzi/Ubworozi bwagize uruhare rwa 33% kuri GDP

Page 3: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

AMATEKA Y’UBUHINZI MU RWANDA

Ubuhinzi/Ubworozi bwa gakondo

Ubuhinzi/Ubworozi bwa gakondo Land use consolidation, CIP, …..

UBUHINZI/UBWOROZI BW’UMWUGA: Guhinga no korora hagamijwe amasoko

Page 4: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

INGORANE N’UBURYO BWO KUZIKEMURA

INGORANE UBURYO BWO KUZIKEMURAIMYUMVIRE: Abahinzi/Aborozi batinda kwakira impinduka

Gahunda yo gushishikariza abahinzi n’Aborozi guhindura imyumvire

Gahunda zigendanye n’ubuhinzi n’ubworozi

Gukora ubuvugizi

Ibibazo bigendanye n’amategeko Ibiganiro bigamije amavugurura

Ku bw’iyi ngingo iheruka, hateganyijwe inama y’iminsi ibiri izahuza abagize inteko ishinga amategeko n’abahagarariye abikorera mu buhinzi n’ubworozi. Inama y’ubuyobozi ya Chamber yahuye ku wa 12/11/2013 yatanze ibitekerezo ku byakwitabwaho.

Page 5: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

Amategeko akeneye ivugurura ari mu byiciro bikurikira: Amategeko agenga ubutaka Amategeko agenga Inyongeramusaruro Amategeko agenga ubucuruzi Amategeko agenga imisoro Amategeko agenga ishoramari Amategeko agenga ubuziranenge Itegeko ry’ibidukikije

IBITEKEREZO BYATANZWE N’ABAGIZE INAMA Y’UBUYOBOZI YA “CHAMBER”KU MATEGEKO AKENEYE KUVUGURURWA

Page 6: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

AMATEGEKO AGENGA IMICUNGIRE Y’UBUTAKA

ITEGEKO IBYIZA BYA RYO INGORANE ZIRISHAMIKIYEHO

ICYIFUZO

Itegeko ngenga rigena imicungire y’ubutaka ryo muri 2013

• Riha umuturage uburenganzira ku butaka bityo akagira umutekano w’ishoramari

• Riha Abagore uburenganzira ku butaka bakabona ingwate

Rishyira mu gihirahiro abahinzi/aborozi bakorera ku butaka bwa Leta mu bishanga kuko batandikwaho ubutaka kandi ntibahabwe amasezerano

Guhabwa amasezerano yo gukoresha ubutaka bwo mu bishanga bityo ayo masezerano abe yatangwaho ingwate mu kwagura ishoramariIngingo ya 19 ivuga ko butizwa.Iri tegeko ntirifasha abahinga ku butaka bwa LETA (Kawa, icyayi, . .

Itegeko no18/2007 ryerekeye kwimura abaturage kubera inyungu rusange

Ryihutisha ishoramari no kubaka ibikorwa remezo

Rishyira umutekano muke ku ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi kuko ibindi bikorwa iyo bije abahinzi’Aborozi ntibagira ijambo

Guha agaciro igitekerezo cy’umushinga mu gihe cyo kubarura ingurane y’umutungo

Page 7: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

AMATEGEKO AGENGA INYONGERAMUSARURO

ITEGEKO IBYIZA BYA RYO INGORANE ZIRISHINGIYEHO ICYIFUZO

Itegeko rigena itubura, ubugenzuzi n’icuruzwa ry’imbuto

Abashora imari mu buhinzi babonye imbuto zifite ubwiza

Abahinzi bavuga ko rikumira abatubuzi bato kuko bisaba ubutaka bugari

Kugabanya intera igabanya imirima ituburirwa mo.

AMATEGEKO AGENGA UBUCURUZI

Amabwiriza ya Minisitirir w’ubuhinzi n’ubworozi no 30/2010 yo ku wa 31/12/2010

Aha amahirwe amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yo gucuruza umusaruro

Aya mabwiriza ntashyirwa mu bikorwa kuko abangamirwa n’itegeko rigena imitangire y’amasoko

Aya mabwiriza ashyirwe mu itegeko riyahe imbaraga ajye mu bikorwa

Itegeko rigena icuruzwa ry’amatungo maremare

Rikumira icuruzwa ry’amatungo adafite inkomoko izwi

Hashobora kuba ubujura bw’amatungo kuko amaherena si ibirango bihamye

Gushyira ibirango ku nka bijye mu itegeko kandi itungo ryimuwe rijyane n’ifishi iriranga

Page 8: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

AMATEGEKO AGENGA IMISOROITEGEKO IBYIZA BYA RYO INGORANE

ZIRISHINGIYEHOICYIFUZO

Itegeko rigena itangwa ry’umusoro wa TVA

Kugabanya Forode Inganda z’umuceri zirasoreshwa kandi ziba zitabyaje umuceri ibintu bishya

Inganda zidahindura umusaruro zasonerwa umusoro wa TVA

Kubera imisoro y’ibikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, bituma igishoro kizamuka bityo umusaruro uva mu Rwanda ntushobore guhangana n’ibituruka mu mahanga

Itegeko rigene imisoro yihariye ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi

Imisoro ishyirwe mu byiciro hakurikijwe ubushobozi bw’abashoramari mu buhinzi/ubworozi, hagamijwe kuzamura abato n’abaciriritse.

Page 9: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

AMATEGEKO AJYANYE N’ISHORAMARI

ITEGEKO IBYIZA BYA RYO INGORANE ZISHINGIYEHO ICYIFUZO

Itegeko rigena ibijyanye n’ishoramari rya 2005

Korohereza ishoramari

Abanyarwanda badafite imari ihagije ntibashora imari

Abanyamahanga bashobora gufata umugabane munini w’ubutaka bw’Abanyarwanda

Gushyira mu itegeko ko Abashoramari b’Abanyamahanga bazakenera ubutaka bunini bagomba gufatanya n’Abanyarwanda hagamijwe kurengera Abanyagihugu no kubungabunga umutungo gakondo

AMATEGEKO AJYANYE N’UBUZIRANENGE

Itegeko rigena ibijyanye n’ubuziranenge n’icyemezo cy’ubwiza

Kubona inyongeramusaruro n’ibiribwa byujuje ibipimo

Gukumira abashoramari bato Hashyirweho ibipimo by’ibanze byatuma inganda nto n’iziciriritse zishobora gukora kandi hibandwe ku bikorwa kuruta ibikorwa-remezo

Page 10: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

ITEGEKO RY’IBIDUKIKIJE

ITEGEKO IBYIZA BYA RYO INGORANE ZIRISHINGIYEHO

ICYIFUZO

Itegeko rijyanye n’ibidukikije

Ririnda umutungo kamere ugomba gukomwa, rikarengera ibishanga n’amashyamba kimeza

Ribangamira ubworozi bw’inzuki bushobora gukorerwa mu mashyamba kandi butagize icyo bwangiza

Kubera ko itegeko no 25/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’ubuvumvu mu Rwanda rigena ubuvumvu bujyanye n’ubukerarugendo, itegeko ryakwemerera abavumvu kwagika mu mashyamba asanzwe akomye, hakagenwa amasezerano agenga imitunganyirize y’icyo gikorwa

Page 11: PRIVATE  SECTOR   FEDERATION

Private Sector Federation

MURAKOZE!